Loading Bible Translation
First-time download in progress. This may take a few seconds…
Kinyarwanda New Testament Wordproject Bible
16 verses
1Iri jambo ni iry'ukuri: niba umuntu yifuza kuba umuyobozi w'Umuryango w'Imana, aba yifuje umurimo mwiza.
2Umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba umuntu w'inyangamugayo, akaba n'umugabo ufite umugore umwe, udategekwa n'inda, ushyira mu gaciro kandi wiyubaha. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abagenzi, uzi kwigisha,
3utari umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi. Ahubwo agomba kuba umunyamahoro, wirinda amahane kandi udakunda ifaranga.
4Agomba kuba azi kuyobora neza abo mu rugo rwe bwite, no kumenyereza abana be guhora bubaha ababyeyi ku buryo bwose bukwiye.
5None se unanirwa kuyobora urugo rwe bwite yashobora ate kwita ku Muryango w'Imana?
6Umuyobozi w'Umuryango wayo ntakwiriye kuba umuntu wemeye Kristo vuba ngo atigira ishyano ryose, bityo agacirwa iteka nk'irya Satani.
7Na none kandi agomba kuba umuntu n'abatemera Kristo bavuga neza, kugira ngo atagawa akagwa mu mutego wa Satani.
8Abadiyakoni na bo ni uko, bagomba kuba abantu biyubaha, bataryarya, batari abanywi b'inzoga kandi badafite umururumba w'inyungu.
9Bagomba gukomera ku mabanga ya Kristo twemera, bafite imitima iboneye itabarega ikibi.
10Na bo kandi bajye babanza bageragezwe, hanyuma niba nta cyo bagawa babone gukora uwo murimo w'ubudiyakoni.
11Abadiyakonikazi na bo bagomba kuba ari abantu biyubaha, bakirinda gusebanya no gutegekwa n'inda, ahubwo nibabe indahemuka ku buryo bwose.
12Umudiyakoni wese agomba kuba umugabo ufite umugore umwe, uyobora neza abana be n'abandi bo mu rugo rwe.
13Abakora uwo murimo neza bibahesha umwanya mwiza, bigatuma bavuga bashize amanga uko bemera Kristo Yezu.
14Nkwandikiye ibyo niringiye kuzaza kugusura vuba.
15Icyakora nindamuka ntinze, uru rwandiko ruzakumenyesha uko umuntu agomba kwifata mu rugo rw'Imana, ni ukuvuga mu Muryango w'Imana nzima ari wo nkingi ishyigikiye ukuri kwayo.
16Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga yagaragajwe ari umuntu, avugwa ko ari intungane na Mwuka w'Imana, arangamirwa n'abamarayika, yamamazwa mu mahanga, yemerwa n'abo ku isi, ajyanwa mu ijuru, ahabwa ikuzo.